YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 3:14-18

Yohana 3:14-18 BYSB

“Kandi nk'uko Mose yamanitse inzoka mu butayu, ni ko Umwana w'umuntu akwiriye kumanikwa, kugira ngo umwizera wese abone guhabwa ubugingo buhoraho.” Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho. Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry'Umwana w'Imana w'ikinege.