YouVersion Logo
Search Icon

Zekariya 14

14
Umunsi w'Uwiteka
1Dore hazaba umunsi w'Uwiteka ubwo bazagabanira iminyago muri wowe. 2Nzakoranya amahanga yose atere i Yerusalemu, kandi umurwa uzahindūrwa, amazu azasahurwa, n'abagore bazabenda ku gahato, igice cy'abantu bo mu murwa bazajyanwa ari imbohe, ariko abazaba barokotse muri wo ntibazatsembwa. 3Maze Uwiteka azahurura arwane n'ayo mahanga, nk'uko yajyaga arwana mu ntambara. 4Uwo munsi azashinga ibirenge bye ku musozi wa Elayono, werekeye i Yerusalemu iburasirazuba. Uwo musozi wa Elayono uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ugeze iburengerazuba. Uzacikamo igikombe kinini cyane, igice cy'umusozi kimwe kizashinguka kijye ikasikazi, ikindi kizajya ikusi. 5Muzahunga munyure mu gikombe cy'imisozi yanjye, kuko igikombe cy'iyo misozi kizagera Aseli. Nuko muzahunga nk'uko mwahungaga igishyitsi cy'isi cyabaye ku ngoma ya Uziya umwami w'Abayuda, maze Uwiteka Imana yanjye izazana n'abera bayo bose.
6Nuko uwo munsi ntihazabaho umucyo urabagirana, kandi ntuzaba ikibunda. 7Ahubwo uzaba umunsi umwe uzwi n'Uwiteka, utari amanywa ntube n'ijoro, ariko nibigeza nimugoroba hazaba umucyo.
8 # Ezek 47.1; Yoh 7.38; Ibyah 22.1 Kandi uwo munsi amazi y'ubugingo azava i Yerusalemu, amazi amwe azatembera mu nyanja y'iburasirazuba, ayandi azatembera mu nyanja y'iburengerazuba. Bizaba bityo mu cyi no mu itumba. 9Kandi Uwiteka azaba Umwami w'isi yose, uwo munsi Uwiteka azaba umwe n'izina rye rizaba rimwe.
10Igihugu cyose kizahinduka nka Araba uhereye i Geba ukageza i Rimoni, mu ruhande rw'ikusi y'i Yerusalemu. Kandi umurwa uzashyirwa hejuru ugere aho wahoze, uhereye ku irembo rya Benyamini ukageza aho irembo rya mbere ryahoze ku irembo ryo ku nkokora, kandi uhereye ku gihome cya Hananēli ukageza ku mazu y'umwami bengeramo. 11#Ibyah 22.3 Maze abantu bazawuturamo kandi nta muvumo uzaba ugihari, ahubwo i Yerusalemu hazaba amahoro.
12Iki ni cyo cyago Uwiteka azateza amahanga yose yarwanije i Yerusalemu: bazashira bahagaze, amaso yabo azashirira mu bihene kandi indimi zabo zizaborera mu kanwa.
13Uwo munsi imidugararo ikomeye iturutse ku Uwiteka izaba muri bo maze bazisubiranamo, umuntu wese azafata mugenzi we barwane. 14Kandi i Buyuda hazatera i Yerusalemu, maze ubutunzi bw'amahanga yose ahakikije buzateranywa, izahabu n'ifeza n'imyambaro byinshi cyane.
15Kandi icyo cyago ni ko kizagera no ku mafarashi n'inyumbu, n'ingamiya n'indogobe, n'amatungo yose azaba ari muri izo ngerero.
16 # Lewi 23.39-43 Maze uzarokoka mu mahanga yose yateraga i Yerusalemu wese azajya azamuka uko umwaka utashye, ajye gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, ajye no mu minsi mikuru y'ingando. 17Nuko umuntu wese wo mu miryango yose yo mu isi, utazazamuka ngo ajye i Yerusalemu gusenga Umwami Uwiteka Nyiringabo, iwabo ntihazagusha imvura. 18Kandi ishyanga rya Egiputa niritazamuka ngo rize na bo ntibazagusha imvura, na ho hazaba icyago Uwiteka ateza amahanga yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y'ingando. 19Icyo kizaba igihano Abanyegiputa bazahanwa, n'amahanga yose yanga kuzamuka ngo ajye mu minsi mikuru y'ingando.
20Uwo munsi ku nzogera z'amafarashi hazaba handitsweho ngo: Cyerejwe Uwiteka, kandi inkono zo mu nzu y'Uwiteka zizamera nk'inzabya zo ku gicaniro. 21Kandi koko inkono z'i Yerusalemu n'iz'i Buyuda zizaba zerejwe Uwiteka Nyiringabo, maze abatamba ibitambo bose bazajya baza kuzenda ngo bazitekemo inyama. Uwo munsi nta Munyakanāni uzaba mu nzu y'Uwiteka Nyiringabo.

Currently Selected:

Zekariya 14: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy