YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 54

54
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Dawidi yahimbishijwe ubwenge. 2#1 Sam 23.19; 26.1 Yayihimbye ubwo ab'i Zifu bagendaga bakabaza Sawuli bati “Ntuzi yuko Dawidi yihishe iwacu?”
3Mana, nkirisha izina ryawe,
Uncirishirize urubanza imbaraga zawe.#54.3-9: iyi mirongo ihwanye na 54.1-7 muri Bibliya Yera ya mbere.
4Mana, umva gusenga kwanjye,
Tegera ugutwi amagambo yo mu kanwa kanjye.
5Kuko abanyamahanga bampagurukiye,
N'abanyarugomo bashatse ubugingo bwanjye,
Batashyize Imana imbere yabo.
Sela.
6Dore Imana ni umutabazi wanjye,
Umwami ari mu ruhande rw'abaramira ubugingo bwanjye.
7Azitura inabi abanzi banjye,
Ubarimbure ku bw'umurava wawe.
8Nzagutambira igitambo kiva mu rukundo,
Uwiteka, kuko izina ryawe ari ryiza nzarishima.
9Kuko Uwiteka yankijije amakuba n'ibyago byanjye byose,
Ijisho ryanjye rikabona icyo rishakira abanzi banjye.

Currently Selected:

Zaburi 54: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy