Zaburi 4
4
1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w'abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.
2Mana gukiranuka kwanjye guturukaho,
unsubize uko ngutakiye.
Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro,
Mbabarira, wumve gusenga kwanjye.#4.2-9: iyi mirongo ihwanye na 4.1-8 muri Bibliya Yera ya mbere.
3Bana b'abantu,
Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro?
Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma?
Sela.
4Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we,
Uwiteka azanyumva uko mutakiye.
5 #
Ef 4.26
Mugire impuhwe zo gukora icyaha,#Mugire . . . icyaha: cyangwa, Murakare uburakari budatuma mukora icyaha.
Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse.
Sela.
6Mutambe ibitambo mukiranutse,
Kandi mwiringire Uwiteka.
7Hariho benshi babaza bati
“Ni nde uzatwereka ibitunezeza?
Uwiteka utuvushirize umucyo wo mu maso hawe.”
8Ushyire ibyishimo mu mutima wanjye,
Biruta ibyo ku burumbuke bw'amasaka na vino.
9Nzajya ndyama nsinzire niziguye,
Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.
Currently Selected:
Zaburi 4: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.

: