YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 1

1
Amazina ya ba sekuruza ba Yesu
(Luka 3.23-38)
1Amasekuruza ya Yesu Kristo, mwene Dawidi, mwene Aburahamu ngaya:
2Aburahamu yabyaye Isaka, Isaka yabyaye Yakobo, Yakobo yabyaye Yuda na bene se, 3Yuda yabyaye Peresi na Zera kuri Tamari, Peresi yabyaye Hesironi, Hesironi yabyaye Ramu, 4Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni, 5Salumoni yabyaye Bowazi kuri Rahabu, Bowazi yabyaye Obedi kuri Rusi, Obedi yabyaye Yesayi, 6Yesayi yabyaye Umwami Dawidi.
Dawidi yabyaye Salomo kuri muka Uriya, 7Salomo yabyaye Rehobowamu, Rehobowamu yabyaye Abiya, Abiya yabyaye Asa, 8Asa yabyaye Yehoshafati, Yehoshafati yabyaye Yoramu, Yoramu yabyaye Uziya, 9Uziya yabyaye Yotamu, Yotamu yabyaye Ahazi, Ahazi yabyaye Hezekiya, 10Hezekiya yabyaye Manase, Manase yabyaye Amoni, Amoni yabyaye Yosiya, 11#2 Abami 24.14-15; 2 Ngoma 36.10; Yer 27.20 Yosiya yabyaye Yekoniya na bene se, igihe bimuriwe i Babuloni.
12Bamaze kwimurirwa i Babuloni, Yekoniya yabyaye Shalutiyeli, Shalutiyeli yabyaye Zerubabeli, 13Zerubabeli yabyaye Abihudi, Abihudi yabyaye Eliyakimu, Eliyakimu yabyaye Azori, 14Azori yabyaye Sadoki, Sadoki yabyaye Akimu, Akimu yabyaye Elihudi, 15Elihudi yabyaye Eleyazari, Eleyazari yabyaye Matani, Matani yabyaye Yakobo, 16Yakobo yabyaye Yosefu umugabo wa Mariya, ari we nyina wa Yesu witwa Kristo.
17Nuko ba sekuruza bose, uhereye kuri Aburahamu ukageza kuri Dawidi ni cumi na bane, kandi uhereye kuri Dawidi ukageza igihe bimuriwe i Babuloni ni cumi na bane, kandi uhereye icyo gihe bimuriwe i Babuloni ukageza kuri Kristo ni cumi na bane.
Kuvuka kwa Yesu, uko kwagenze
18 # Luka 1.27 Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y'Umwuka Wera. 19Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa. 20Akibitekereza, marayika w'Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati “Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy'Umwuka Wera. 21#Luka 1.31 Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.”
22Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k'umuhanuzi bisohore ngo
23 # Yes 7.14 “Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu,
Azitwa Imanweli”,
risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.
24Yosefu akangutse abigenza uko marayika w'Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we. 25#Luka 2.21 Ariko ntibaryamana arinda ageza igihe yabyariye umuhungu, amwita YESU.

Currently Selected:

Matayo 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy