YouVersion Logo
Search Icon

Luka 6

6
Yesu ni Umwami w'isabato
(Mat 12.1-8; Mar 2.23-28)
1 # Guteg 23.26 Ku munsi w'isabato agenda anyura mu mirima y'amasaka, abigishwa be baca amahundo, bayavunga mu ntoki zabo barayahekenya. 2Nuko Abafarisayo bamwe barababaza bati “Ni iki gitumye mukora ibizira ku isabato?”
3 # 1 Sam 21.1-6 Yesu arabasubiza ati “Ntimwari mwasoma icyo Dawidi yakoze, ubwo yasonzaga we n'abo bari bari kumwe, 4#Lewi 24.9 ko yinjiye mu nzu y'Imana akenda imitsima yo kumurikwa akayirya, akayiha n'abo bari bari kumwe amategeko atemeye ko abandi bayirya, keretse abatambyi bonyine?”
5Kandi arababwira ati “Umwana w'umuntu ni Umwami w'isabato.”
Akiza umuntu unyunyutse ukuboko ku munsi w'isabato
(Mat 12.9-14; Mar 3.1-6)
6Nuko ku yindi sabato yinjira mu isinagogi arigisha. Asangamo umuntu unyunyutse ukuboko kw'iburyo. 7Abanditsi n'Abafarisayo bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega. 8Ariko amenya ibyo batekereza, abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.” Arahaguruka arahagarara. 9Nuko Yesu arababwira ati “Ndababaza yuko amategeko yemera gukora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?” 10Abararanganyamo amaso bose abwira wa wundi ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.
11Maze bazabiranywa n'uburakari, bajya inama y'uko bazagenza Yesu.
Atoranya intumwa cumi n'ebyiri
(Mat 10.1-4; Mar 3.13-19)
12Nuko muri iyo minsi avayo ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana. 13Ijoro rikeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita intumwa: 14Simoni uwo yise Petero na Andereya mwene se, na Yakobo na Yohana, na Filipo na Barutolomayo, 15na Matayo na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Simoni witwa Zelote 16na Yuda mwene Yakobo, na Yuda Isikariyota wahindutse umugambanyi.
17Amanukana na bo, ahagarara aharinganiye ari kumwe n'abigishwa be benshi, n'abantu benshi bavuye i Yudaya hose n'i Yerusalemu, no mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni gihereranye n'Inyanja Nini, bazanywe no kumwumva no gukizwa indwara zabo, 18kandi n'abababazwaga n'abadayimoni arabakiza. 19Abantu bose bashaka kumukoraho, kuko imbaraga yamuvagamo ikabakiza bose.
Yesu yerekana abahiriwe abo ari bo
(Mat 5.3-12)
20Yuburira abigishwa be amaso arababwira ati
“Hahirwa mwebwe abakene,
Kuko ubwami bw'Imana ari ubwanyu.
21Hahirwa mwebwe mushonje ubu,
Kuko muzahāzwa.
Hahirwa mwebwe murira ubu,
Kuko muzaseka.
22 # 1 Pet 4.14 “Muzahirwa abantu nibabanga bakabaha akato, bakabatuka, bakanegura izina ryanyu nk'aho ari ribi, babahora Umwana w'umuntu. 23#2 Ngoma 36.16; Ibyak 7.52 Uwo munsi muzīshime mwitere hejuru, kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ba sekuruza babo ari ko bagenje abahanuzi.
24Ariko muzabona ishyano mwa batunzi mwe,
Kuko mumaze kugubwa neza.
25Namwe muzabona ishyano mwebwe abahāze ubu,
Kuko muzasonza.
Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu,
Kuko muzaboroga murira.
26“Muzabona ishyano abantu nibabavuga neza, kuko ari ko ba sekuruza wabo bagenje abahanuzi b'ibinyoma.
Dutegetswe gukunda n'abanzi bacu
(Mat 5.38-48; 7.12)
27“Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, 28mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza. 29Ugukubise mu musaya umuhindurire n'uwa kabiri, uzakwaka umwitero ntuzamwime ikanzu. 30Ugusaba wese umuhe, unyaga ibyawe ntuzabimwake ukundi. 31#Mat 7.12 Kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe.
32“Nimukunda ababakunda muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda. 33Kandi nimugirira neza abayibagirira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko bakora. 34Kandi nimuguriza abo mutekereza ko bazabaguzurira muzashimwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko baguriza abandi banyabyaha, kugira ngo bazaguzurirwe ibihwanye n'ibyo babagurije. 35Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b'Isumbabyose kuko igirira neza ababi n'indashima. 36Mugirirane imbabazi nk'uko So na we azigira.
37“Kandi ntimugacire abandi urubanza mu mitima yanyu kugira ngo namwe mutazarucirwa, kandi ntimugatsindishe namwe mutazatsindishwa. Mubabarire abandi namwe muzababarirwa, 38mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.”
Ntimukagaye abandi mwiretse
(Mat 7.1-6)
39 # Mat 15.14 Abacira n'umugani ati “Mbese impumyi yabasha kurandata indi mpumyi? Mbese zombi ntizagwa mu mwobo? 40#Mat 10.24-25; Yoh 13.16; 15.20 Umwigishwa ntaruta umwigisha, ahubwo umwigishwa wese iyo atunganye rwose mu byo yigishijwe, amera nk'umwigisha we.
41“Ni iki gituma ureba agatotsi kari mu jisho rya mwene so, ukirengagiza umugogo uri mu jisho ryawe? 42Wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Mwene data, henga ngutokore agatotsi kari mu jisho ryawe’, nawe nturebe umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu jisho ryawe, abe ari ho ubona uko utokora agatotsi kari mu jisho rya mwene so.
43“Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza. 44#Mat 12.33 Igiti cyose kimenyekanishwa n'imbuto zacyo: ntibasoroma imbuto z'umutini ku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe. 45#Mat 12.35 Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwiza bwo mu mutima we, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi, kuko ibyuzuye mu mutima ari byo akanwa kavuga.
46“Mumpamagarira iki muti ‘Databuja, Databuja’, nyamara ntimukore ibyo mvuga? 47Umuntu wese uza aho ndi, akumva amagambo yanjye akayakomeza, ndabereka uko asa: 48asa n'umuntu wubaka inzu, agacukura hasi cyane akageza urufatiro ku rutare. Nuko umugezi wuzuye uhururira kuri iyo nzu ariko ntiwabasha kuyinyeganyeza, kuko yubatswe ku rutare. 49Naho rero uwumva ntabikore, asa n'umuntu wubatse inzu ku butaka adacukuye urufatiro. Nuko umugezi uyihururiraho ako kanya iragwa, kandi kurimbuka kwayo kwabaye kubi.”

Currently Selected:

Luka 6: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy