Yobu 2:9-10
Yobu 2:9-10 BYSB
Umugore we aramubwira ati “Mbese n'ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.” Ariko aramusubiza ati “Uvuze nk'umwe wo mu bagore b'abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw'Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe.





