Yobu 2:11-13
Yobu 2:11-13 BYSB
Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w'Umutemani na Biludadi w'Umushuhi na Zofari w'Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza. Barambuye amaso yabo bakiri hirya, basanga yarahindanye baramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, bitera umukungugu ku mitwe no mu kirere. Maze bicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n'amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane.





