YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 20

20
Kuzuka kwa Yesu
(Mat 28.1-10; Mar 16.1-8; Luka 24.1-12)
1Ku wa mbere w'iminsi irindwi, mu rubungabungo hatarabona Mariya Magadalena aza ku gituro, asanga igitare gikuwe ku gituro. 2Arirukanka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yesu yakundaga arababwira ati “Bakuye Umwami Yesu mu gituro, kandi ntituzi aho bamushyize.”
3Petero asohokana na wa mwigishwa wundi bajya ku gituro. 4Bombi birukira icyarimwe, ariko uwo mwigishwa asiga Petero aba ari we ubanza kugera ku gituro. 5Arunama arungurukamo, abona imyenda y'ibitare ishyizwe hasi ariko ntiyinjiramo. 6Maze Simoni Petero na we aza amukurikiye, yinjira mu gituro abona imyenda y'ibitare ishyizwe hasi, 7n'igitambaro cyari mu mutwe we kidashyizwe hamwe n'imyenda y'ibitare, ahubwo cyari kizinze kiri ukwacyo hirya. 8Ni cyo cyatumye na wa mwigishwa wundi wabanje kugera ku gituro na we yinjira. Abibonye yizera ibyo yabwiwe na wa mugore, 9kuko bari bataramenya ibyanditswe ko akwiriye kuzuka. 10Maze abigishwa basubirayo bajya iwabo.
Yesu yiyereka Mariya Magadalena
(Mat 28.9-10; Mar 16.9-11)
11Ariko Mariya yari ahagaze ku gituro arira. Akirira arunama arunguruka mu gituro, 12abona abamarayika babiri bambaye imyenda yera bicaye, umwe ku musego n'undi ku mirambizo, aho intumbi ya Yesu yari yarashyizwe. 13Baramubaza bati “Mugore, urarizwa n'iki?”
Arabasubiza ati “Ni uko bakuyemo Umwami wanjye, nanjye sinzi aho bamushyize.”
14Amaze kuvuga atyo arakebuka, abona Yesu ahagaze ariko ntiyamenya ko ari we. 15Yesu aramubaza ati “Mugore, urarizwa n'iki? Urashaka nde?”
Yibwira ko ari umurinzi w'agashyamba aramubwira ati “Mutware, niba ari wowe umujyanye ahandi, mbwira aho umushyize nanjye mukureyo.”
16Yesu aramubwira ati “Mariya.”
Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja.”)
17Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”
18Mariya Magadalena aragenda, abarira abigishwa inkuru ati “Nabonye Umwami”, kandi abatekerereza ibyo yamubwiye.
Yesu yiyereka abigishwa be Toma adahari
(Mat 28.16-20; Mar 16.14-18; Luka 24.36-49)
19Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ari wo wa mbere w'iminsi irindwi, abigishwa bari bateraniye mu nzu, inzugi zikinze kuko batinyaga Abayuda. Yesu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.” 20Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye n'urubavu rwe. Abigishwa babonye Umwami baranezerwa. 21Yesu yongera kubabwira ati “Amahoro abe muri mwe. Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.” 22Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati “Nimwakire Umwuka Wera. 23#Mat 16.19; 18.18 Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, abo mutazabibabarira bose bazaba batabibabariwe.”
24Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga. 25Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!”
Na we arabasubiza ati “Nintabona inkovu z'imbereri mu biganza bye ngo nzishyiremo urutoki rwanjye, sinshyire n'ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.”
Yesu yongera kwiyereka abigishwa be Toma ahari
26Nuko iminsi munani ishize, abigishwa bongera guterana mu nzu nka mbere na Toma ari kumwe na bo. Yesu araza abahagarara hagati, kandi inzugi zari zigikinze arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.” 27Maze abwira Toma ati “Zana hano urutoki rwawe urebe ibiganza byanjye, kandi uzane n'ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, kandi we kuba utizera ahubwo ube uwizeye.”
28Toma aramusubiza ati “Mwami wanjye! Kandi Mana yanjye!”
29Yesu aramubwira ati “Wijejwe n'uko umbonye, hahirwa abizeye batambonye.”
30Hariho n'ibindi bimenyetso byinshi Yesu yakoreye imbere y'abigishwa, bitanditswe muri iki gitabo. 31Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwizere yuko Yesu ari Kristo Umwana w'Imana, kandi ngo nimwizera muherwa ubugingo mu izina rye.

Currently Selected:

Yohana 20: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy