YouVersion Logo
Search Icon

Yohana 16

16
Yesu abwira abigishwa yuko bazarenganywa
1“Icyo mbabwiriye ibyo ni ukugira ngo hatagira ikibagusha. 2Bazabaca mu masinagogi, kandi igihe kigiye kuza, uzabica wese azibwira ko akoreye Imana umurimo. 3Kandi ibyo bazabikorera batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye. 4Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe cyabyo nikigera, muzibuke ko ari jye wabibabwiye.
Umumaro Umwuka Wera azabagirira
“Uhereye mbere na mbere sinabibabwiye, kuko nari nkiri kumwe namwe. 5Ariko none ndajya ku Uwantumye, kandi muri mwe nta wumbaza ati ‘Urajya he?’ 6Ariko kuko mbabwiye ibyo, imitima yanyu yuzuye agahinda.
7“Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza. 8Ubwo azaza azatsinda ab'isi, abemeze iby'icyaha n'ibyo gukiranuka n'iby'amateka; 9iby'icyaha, kuko batanyizeye, 10n'ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona, 11n'iby'amateka kuko umutware w'ab'iyi si aciriweho iteka.
12“Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira. 13Uwo Mwuka w'ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. 14Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. 15Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.’
16“Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone.”
17Bamwe mu bigishwa be barabazanya bati “Ibyo atubwiye ni ibiki ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho igihe gito mumbone’, kandi ngo ‘Kuko njya kuri Data.’ ” 18Kandi bati “Ibyo ni ibiki ngo ‘Igihe gito’? Ntituzi ibyo avuze.”
19Yesu amenye ko bashaka kumubaza arababaza ati “Murabazanya ibyo mbabwiye ibyo ngo ‘Hasigaye igihe gito ntimumbone, maze hazabaho ikindi gihe gito mumbone’? 20Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko mwebweho muzarira mukaboroga, ariko ab'isi bazanezerwa. Mwebweho muzababara, ariko umubabaro wanyu uzahinduka umunezero. 21Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba akibuka kuribwa, kuko anejejwe n'uko umuntu avutse mu isi. 22Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n'umunezero wanyu nta muntu uzawubaka. 23Uwo munsi nta cyo muzambaza. Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. 24Kugeza none nta cyo mwasabye mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa ngo umunezero wanyu ube wuzuye.
25“Ibyo mbibabwiriye mu migani, ariko igihe kizaza sinzavuganira namwe mu migani, ahubwo nzababwira ibya Data neruye. 26Uwo munsi muzasaba mu izina ryanjye, kandi simbabwira ko nzabasabira kuri Data, 27kuko Data na we abakunda ubwe kuko mwankunze mukizera yuko navuye ku Mana. 28Navuye kuri Data nza mu isi, kandi isi ndayivamo nsubire kuri Data.”
29Abigishwa baravuga bati “Dore noneho ureruye, nta mugani uduciriye. 30Ubu tuzi yuko uzi byose kandi ko utagomba ko umuntu wese agira icyo akubaza, ni cyo gituma twizera ko wavuye ku Mana.”
31Yesu arabasubiza ati “None murizeye? 32Dore igihe kirenda gusohora ndetse kirasohoye, ubwo muri butatane umuntu wese ukwe, mukansiga jyenyine. Ariko sindi jyenyine, kuko Data ari kumwe nanjye. 33Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”

Currently Selected:

Yohana 16: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy