Yeremiya 22:15-16
Yeremiya 22:15-16 BYSB
Ariko se kwihatira kubakisha imyerezi, ni byo byatuma uba umwami? Mbese so ntiyaryaga kandi akanywa, agaca imanza zitabera kandi zikiranuka? Icyo gihe yari aguwe neza. Yacaga urubanza rw'umukene n'umutindi, icyo gihe byari bitunganye. Mbese uko si ko kumenya? Ni ko Uwiteka abaza.





