Yesaya 58:13-14
Yesaya 58:13-14 BYSB
“Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w'Uwiteka ukawita uw'icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe, nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z'igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.” Akanwa k'Uwiteka ni ko kabivuze.





