Hoseya 12
12
1Efurayimu angotesheje ibinyoma, n'inzu ya Isirayeli yuzuye uburiganya, ariko Yuda we aracyatwarira Imana, ni umunyamurava ku Uwera.#12.1: muri Bibliya Yera ya mbere, uyu murongo ni 11.12; bityo, 12.1-14 ihwanye na 12.2-15 muri iyi Bibliya, nk'uko biri mu Ruheburayo.
2Efurayimu yatunzwe n'ibintu by'umuhohwe, kandi akurikira umuyaga w'iburasirazuba, ahora agwiza ibinyoma n'urugomo. Basezerana n'abo muri Ashuri, bajyana amavuta ya elayo muri Egiputa.
3Uwiteka afite urubanza no kuri Yuda, kandi azahanira Yakobo ibihwanye n'imigenzereze ye, azamwitura ibihwanye n'ibyo yakoze. 4#Itang 25.26 Yafashe agatsinsino ka mwene se bakiva mu nda ya nyina, amaze guhama yakiranije Imana. #Itang 32.25-26 5#Itang 28.10-22 Ni ukuri yakiranije marayika aramutsinda, amwinginga arira. I Beteli ni ho yamubonye, ari ho yavuganiye natwe, 6ni we Uwiteka Imana Nyiringabo, ni izina ryibutsa abantu ko ari Uwiteka. 7Nuko garukira Imana yawe, komeza imbabazi no kutabera, kandi ujye uhora utegereje Imana yawe.
8Efurayimu ni umugenza, iminzani y'ubuhenzi iri mu ntoki ze, akunda guhenda. 9Efurayimu aravuga ati “Ni ukuri nabaye umukire, nironkeye ubutunzi, mu mirimo yanjye yose ntibazambonaho ibibi byakwitwa ibyaha.”
10 #
Lewi 23.42-43
“Ariko ni jye Uwiteka Imana yawe, uhereye igihe waviriye mu gihugu cya Egiputa, nzongera gutuma uba mu mahema nko mu minsi y'ibirori byera. 11Navuganye n'abahanuzi ngwiza ibyerekanwa, mbwirira abantu mu kanwa k'abahanuzi mbaciriramo imigani.”
12Mbese i Galeyadi nta gukiranirwa kuhaba? Rwose ni abatagira akamaro. I Gilugali batamba amapfizi, ibicaniro byabo bimeze nk'ibirundo by'amabuye ari hagati y'amayogi. 13#Itang 29.1-20 Yakobo yahungiye mu gihugu cya Aramu, Isirayeli atendera umugore aba umushumba w'intama, kugira ngo abone uwo mugore. 14#Kuva 12.50-51 Uwiteka yavanye Isirayeli muri Egiputa abitegetse umuhanuzi, kandi umuhanuzi ni we wamurindaga. 15Efurayimu yarakaje Uwiteka uburakari bukaze, ni cyo gituma amaraso ye azayabazwa, kandi umuvumo yavumye umwami we azawumugarurira.
Currently Selected:
Hoseya 12: BYSB
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.

: