YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 44

44
Igikombe cya Yosefu kibonwa mu isaho ya Benyamini
1Yosefu ategeka igisonga cye ati “Nimwuzuze amasaho y'abo bagabo ihaho ringana n'iryo bashobora kujyana, ushyire n'ifeza y'umuntu mu munwa w'isaho ye. 2Ushyire n'igikombe cyanjye cy'ifeza mu munwa w'isaho y'umuhererezi, ushyiranemo n'ifeza ye yahahishaga.” Abigenza uko Yosefu yamutegetse. 3Bukeye hamaze kubona, abo bagabo basezeranwa n'indogobe zabo. 4Bavuye mu mudugudu bataragera kure, Yosefu abwira igisonga cye ati “Haguruka ukurikire ba bagabo, nubageraho ubabwire uti ‘Ni iki gitumye mwitura inabi uwabagiriye neza? 5Icyo mwibye si cyo databuja anywesha, kandi si cyo yikingira aragura? Ubwo mwakoze mutyo, mwakoze icyaha.’ ”
6Abageraho, ababwira ayo magambo. 7Baramubwira bati “Databuja, ni iki kikuvugishije amagambo ameze atyo? Ntibikabeho ko abagaragu bawe dukora ibimeze bityo. 8Dore ifeza twasanze mu minwa y'amasaho yacu twarazigushubije, tuzivanye mu gihugu cy'i Kanāni. None twabasha dute kwiba ifeza cyangwa izahabu byo mu nzu ya shobuja? 9Uwo uri bukibonane wo mu bagaragu bawe yicwe, natwe duhinduke imbata zawe, databuja.”
10Arababwira ati “Nuko rero bibe nk'uko mubivuze. Uwo kiri bubonekeho ni we uri bube imbata yanjye, namwe ntimuri bugibweho n'urubanza.” 11Barihuta barururutsa, umuntu wese ahambura isaho ye, 12arasaka ahēra ku mpfura ageza ku muhererezi, cya gikombe kiboneka mu isaho ya Benyamini. 13Bashishimura imyambaro yabo, umuntu wese ahekesha indogobe ye imitwaro, basubira mu mudugudu.
14Yuda na bene se bagera mu nzu ya Yosefu, basanga akiri aho bamwikubita imbere. 15Yosefu arababaza ati “Icyo mukoze icyo ni igiki? Ntimuzi yuko umuntu umeze nkanjye ashobora kuragura koko?”
16Yuda aramusubiza ati “Databuja, turagusubiza iki? Turavuga iki? Turireguza iki? Imana yamenye gukiranirwa kw'abagaragu bawe. Dore turi imbata zawe databuja, twe n'uwo cya gikombe kibonetseho.”
17Aramusubiza ati “Ntibikabeho ko ngira ntyo: uwo igikombe kibonetseho ni we uri bube imbata yanjye, ariko mwe mwigendere mujye kwa so amahoro.”
Yuda yemera kwitanga ho incungu ya Benyamini
18Yuda aramwegera aramubwira ati “Databuja, ndakwinginze, jyewe umugaragu wawe reka mvugire ijambo mu matwi yawe, uburakari bwawe bwe kugurumanira umugaragu wawe, kuko uhwanye na Farawo rwose. 19Databuja, ntiwabajije abagaragu bawe uti ‘Muracyafite so, cyangwa hari undi mwene so mufite?’ 20Natwe tukagusubiza databuja tuti ‘Dufite data w'umusaza, hariho n'umwana yabyaye ashaje aracyari muto, mukuru we yarapfuye, ni we usigaye ari ikinege mu nda ya nyina, se aramukunda.’ 21Maze ukabwira twe abagaragu bawe uti ‘Muzamunzanire murebe.’ 22Tukakubwira databuja tuti ‘Uwo muhungu ntiyasiga se, yamusiga se yapfa.’ 23Nawe ukabwira twe abagaragu bawe uti ‘Umuhererezi wanyu nimutamanukana, ntimuzongere kunca iryera.’
24“Nuko tuzamutse tugeze kuri data, umugaragu wawe, tumubwira amagambo yawe databuja. 25Data aratubwira ati ‘Nimwongere musubireyo, muduhahireyo utwo kurya.’ 26Turamusubiza tuti ‘Ntitwasubirayo. Umuhererezi wacu nitujyana tuzamanuka tujyeyo, kuko tutabasha guca uwo mugabo iryera, umuhererezi wacu tutari kumwe.’ 27Data, umugaragu wawe aratubwira ati ‘Muzi yuko umugore wanjye twabyaranye abahungu babiri, 28umwe akamvaho nkibwira ndashidikanya yuko yatanyaguwe n'inyamaswa nanjye nkaba ntakimubona, 29nimunkuraho n'uyu akagira ibyago, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.’
30“Nuko none najya kuri data umugaragu wawe tutari kumwe n'uwo muhungu, 31data akabona tutazanye yapfa, kuko ubugingo bwe bwiboshye ku bw'uwo muhungu, twebwe abagaragu bawe tukaba dutumye imvi za data umugaragu wawe, zimanukana ishavu zijya ikuzimu. 32Kuko jyewe umugaragu wawe nishingiye uwo muhungu kuri data nti ‘Nintamugushyikiriza, nzaba ngukoreye icyaha data, kitazamvaho iteka.’ 33Nuko none ndakwinginze, databuja, jyewe umugaragu wawe ngume mu cyimbo cy'uwo muhungu ndi imbata yawe, kandi uwo muhungu atahane na bene se. 34Nasubira nte ngo njye kuri data, ntari kumwe n'uwo muhungu? Ne kureba ibyago bizagera kuri data.”

Currently Selected:

Itangiriro 44: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy