YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 4:1-2, 16-26

Itangiriro 4:1-2 BYSB

Kandi uwo mugabo atwika Eva umugore we inda, abyara Kayini aravuga ati “Mpeshejwe umuhungu n'Uwiteka.” Arongera abyara Abeli, murumuna wa Kayini. Abeli aba umwungeri w'intama, Kayini aba umuhinzi.

Itangiriro 4:16-26 BYSB

Nuko Kayini ava mu maso y'Uwiteka atura mu gihugu cy'i Nodi, mu ruhande rw'iburasirazuba rwa Edeni. Kandi Kayini atwika umugore we inda abyara Henoki, yubaka umudugudu awitirira umwana we Henoki. Henoki abyara Iradi, Iradi abyara Mehuyayeli, Mehuyayeli abyara Metushayeli, Metushayeli abyara Lameki. Lameki arongora abagore babiri, umwe yitwa Ada, undi yitwa Zila. Ada abyara Yabalu, aba sekuruza w'abanyamahema baragira inka. Murumuna we yitwa Yubalu, aba sekuruza w'abacuranzi n'abavuza imyironge. Na Zila abyara Tubalukayini, umucuzi w'ikintu cyose gikebeshwa cy'umuringa n'icyuma. Mushiki wa Tubalukayini yitwa Nāma. Lameki abwira abagore be ati “Ada na Zila nimwumve ijwi ryanjye, Baka Lameki, nimutegere amatwi amagambo yanjye. Nishe umugabo muhora kunkomeretsa, Nishe umusore muhora kuntera imibyimba. Niba Kayini azahorerwa karindwi, Ni ukuri Lameki azahorerwa incuro mirongo irindwi n'indwi.” Adamu arongera atwika umugore we inda, abyara umuhungu amwita Seti ati “Ni uko Imana inshumbushije urundi rubyaro mu cyimbo cya Abeli, kuko Kayini yamwishe.” Na Seti abyara umuhungu amwita Enoshi, icyo gihe abantu batangira kwambaza izina ry'Uwiteka.