YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 19

19
Abamarayika bagera i Sodomu; ab'aho babagirira nabi
1Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y'i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye. 2Arababwira ati “Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y'umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.”
Baramusubiza bati “Oya, turarara mu nzira bucye.”
3Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya.
4Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu, abato n'abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo. 5#Abac 19.22-24 Bahamagara Loti baramubaza bati “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane na bo.”
6Loti ajya ku rugi, arasohoka, arukingira inyuma ye. 7Arababwira ati “Bene data, ndabinginze ntimukore icyaha kingana gityo. 8Dore mfite abakobwa babiri batararyamana n'abagabo, ndabasohora mubagirire ibyo mushaka byose. Gusa abo bagabo mwe kugira icyo mubatwara, kuko bageze munsi y'ipfundo ry'inzu yanjye.”
9Baramusubiza bati “Have tubise!” Bati “Uru rugabo rwaje rusuhuka, none rwigize umucamanza. Turakugirira inabi iruta iyo tugiye kugirira ba bandi.” Basunika Loti cyane, begera urugi kurumena. 10Maze ba bagabo basingiriza Loti amaboko, bamwinjiza mu nzu, bakinga urugi. 11#2 Abami 6.18 Batera ubuhumyi abagabo bo ku rugi rw'inzu, abato n'abakuru, birushya bashaka urugi.
12Ba bagabo babaza Loti bati “Hari abandi bantu ufite? Umukwe wawe n'abahungu bawe n'abakobwa bawe, n'abo ufite mu mudugudu bose, bakuremo. 13Tugiye kurimbura aha hantu, kuko gutaka kw'abaharega kwagwiriye imbere y'Uwiteka, akadutuma kuharimbura.”
14Loti arasohoka, avugana n'abakwe be barongoye#barongoye: cyangwa, bari bagiye kurongora. abakobwa be, arababwira ati “Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.” Ariko abakwe be bo babigize nk'ibikino.
Abamarayika bakura Loti i Sodomu, Imana iraharimbura
15Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati “Haguruka ujyane n'umugore wawe n'aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy'umudugudu.” 16#2 Pet 2.7 Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n'uk' umugore we n'ay'abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y'uwo mudugudu. 17Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”
18Loti arababwira ati “Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze. 19Dore umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi icyo cyago kitaramfata ngo mpfe. 20Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire. Nturora ko ari muto?”
21Aramusubiza ati “Dore ku byo uvuze ibyo, ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze. 22Ihute uhungireyo, kuko ari nta cyo mbasha gukora utaragerayo.” Ni cyo cyatumye uwo mudugudu witwa Sowari.#Sowari: risobanura ngo, Umuto.
23Loti agera i Sowari izuba rirashe. 24#Mat 10.15; 11.23-24; Luka 10.12; 17.29; 2 Pet 2.6; Yuda 7 Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu n'i Gomora amazuku n'umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru. 25Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n'abayituyemo bose, n'ibyameze ku butaka. 26#Luka 17.32 Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y'umunyu.
27Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere y'Uwiteka, 28yerekeza amaso i Sodomu n'i Gomora n'igihugu cyose cya cya kibaya, abona umwotsi waho ucumba nk'umwotsi w'ikome.
29Ubwo Imana yarimburaga imidugudu yo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imidugudu Loti yari atuyemo.
Inkomoko y'Abamowabu n'Abamoni
30Loti ava i Sowari, arazamuka ajya ku musozi, abanayo n'abakobwa be bombi kuko yatinyaga gutura i Sowari, abana n'abakobwa be bombi mu buvumo. 31Uw'imfura abwira murumuna we ati “Data arashaje, kandi nta muntu mu isi wo kuturongora nk'uko abo mu isi bose bakora. 32Reka dutereke data vino, turyamane na we, kugira ngo ducikure data.” 33Batereka se vino muri iryo joro, uw'impfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse.
34Bukeye bwaho, uw'imfura abwira murumuna we ati “Iri joro ryakeye naryamanye na data. Twongere tumutereke n'iri joro, nawe ugende uryamane na we, ducikure data.” 35N'iryo joro bongera gutereka se, umuto arahaguruka aryamana na we, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse. 36Uko ni ko abakobwa ba Loti bombi basamye inda za se. 37Uw'imfura abyara umuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruza w'Abamowabu na bugingo n'ubu. 38Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami, ari we sekuruza w'Abamoni na bugingo n'ubu.

Currently Selected:

Itangiriro 19: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy