YouVersion Logo
Search Icon

Itangiriro 13

13
Aburamu na Loti baratandukana
1Aburamu avana muri Egiputa n'umugore we n'ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu. 2Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bw'amatungo n'ifeza n'izahabu. 3Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati y'i Beteli na Ayi, 4ahari igicaniro yubatse mbere. Aburamu yambarizaho izina ry'Uwiteka.
5Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi n'amashyo n'amahema. 6Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana. 7Habaho intonganya z'abashumba b'inka za Aburamu n'ab'iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanāni n'Abaferizi babaga muri icyo gihugu.
8Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe. 9Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.”
10 # Itang 2.10 Loti arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n'i Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y'Uwiteka, nk'igihugu cya Egiputa. 11Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana. 12Aburamu atura mu gihugu cy'i Kanāni, Loti atura mu midugudu yo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu. 13Kandi Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane.
14Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati “Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n'ikusi,#ikasikazi ni mu majyaruguru ikusi ni mu majyepfo. n'iburasirazuba n'iburengerazuba. 15#Ibyak 7.5 Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n'urubyaro rwawe iteka ryose. 16Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n'umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika. 17Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.” 18Aburamu yimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro.

Currently Selected:

Itangiriro 13: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy