Kuva 16:3-4
Kuva 16:3-4 BYSB
barababwira bati “Iyo twicirwa n'Uwiteka mu gihugu cya Egiputa tucyicaye ku nkono z'inyama, tukirya ibyokurya tugahaga. None mwadukuyeyo mutuzanira muri ubu butayu kutwicisha inzara n'iri teraniro ryose.” Maze Uwiteka abwira Mose ati “Dore ndabavubira ibyokurya bimanutse mu ijuru. Iminsi yose abantu bazajya basohoka bateranye iby'uwo munsi, kugira ngo mbagerageze yuko bitondera amategeko yanjye cyangwa batayitondera.





