YouVersion Logo
Search Icon

Daniyeli 2:20-22

Daniyeli 2:20-22 BYSB

ati “Izina ry'Imana rihore rihimbazwa iteka ryose, kuko ubwenge n'amaboko ari ibyayo. Ni yo inyuranya ibihe n'imyaka, ni yo yimūra abami ikimika abandi, igaha abanyabwenge ubwenge, n'abazi kwitegereza ikabaha kumenya. Kandi ihishura ibihishwe by'ahatagerwa, izi n'ibyo mu mwijima, umucyo ubana na yo.