YouVersion Logo
Search Icon

Abakolosayi 1:15-20

Abakolosayi 1:15-20 BYSB

Ni na we shusho y'Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose, kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n'ibitaboneka, intebe z'ubwami n'ubwami bwose, n'ubutware bwose n'ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe. Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we. Ni we Mutwe w'umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose, kuko Imana yashimye ko kūzura kwayo kose kuba muri we. Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n'ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.

Video for Abakolosayi 1:15-20