YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe n'Intumwa 10

10
Marayika abonekera Koruneliyo
1Hariho umuntu w'i Kayisariya witwaga Koruneliyo, umutware utwara umutwe w'abasirikare wo mu ngabo zitwa Italiyana. 2Yari umuntu w'umunyadini wubahana Imana n'abo mu rugo rwe bose, wagiriraga abantu ubuntu bwinshi, agasenga Imana ubudasiba. 3Abona ku mugaragaro mu iyerekwa marayika w'Imana yinjiye iwe nko mu isaha ya cyenda y'umunsi, aramuhamagara ati “Koruneliyo.”
4Aramutumbira, aramutinya, aramubaza ati “Ni iki Mwami?”
Aramusubiza ati “Gusenga kwawe n'ubuntu bwawe byazamukiye kuba urwibutso imbere y'Imana. 5Kandi none tuma abantu i Yopa, utumire umuntu witwa Simoni wahimbwe Petero. 6Acumbitse kwa Simoni w'umuhazi, urugo rwe ruri iruhande rw'inyanja.” 7Marayika wavuganaga na we amaze kugenda, ahamagara abagaragu be babiri, n'umusirikare w'umunyadini wo mu bamukorera iteka, 8amaze kubabwira ibyo byose, abatuma i Yopa.
Ibyo Petero yeretswe
9Bukeye bw'aho bakiri mu nzira benda gusohora mu mudugudu, Petero ajya hejuru y'inzu gusenga nko mu isaha ya gatandatu. 10Arasonza ashaka kurya, bakibyitegura aba nk'urota 11abona ijuru rikingutse, maze ikintu kiramanuka gisa n'umwenda w'umukomahasi, gifashwe ku binyita bine kijya hasi. 12Harimo inyamaswa z'amoko yose zigenza amaguru ane, n'ibikururuka hasi byose, n'ibiguruka mu kirere byose. 13Ijwi riramubwira riti “Haguruka Petero, ubage urye.”
14Petero ati “Oya Mwami, kuko ntigeze kurya ikizira cyangwa igihumanya.”
15Iryo jwi rimusubiza ubwa kabiri riti “Ibyo Imana ihumanuye wibyita ibizira.” 16Biba bityo gatatu, icyo kintu giherako gisubizwa mu ijuru.
17Petero agishidikanya mu mutima we uko ibyo yeretswe bisobanurwa, abantu batumwe na Koruneliyo bamaze kubaza inzu ya Simoni iyo ari yo, bahagarara ku irembo, 18barahamagara babaza yuko Simoni wahimbwe Petero acumbitsemo.
19Petero agitekereza ibyo yeretswe, Umwuka aramubwira ati “Dore abantu batatu baragushaka. 20Haguruka umanuke ujyane na bo udashidikanya, kuko ari jye ubatumye.” 21Petero aramanuka asanga abo bantu arababwira ati “Ni jyewe uwo mushaka, mwazanywe n'iki?”
22Baramusubiza bati “Koruneliyo umutware utwara umutwe w'abasirikare ijana, umuntu ukiranuka wubaha Imana, ushimwa n'ubwoko bwose bw'Abayuda, yabwirijwe na marayika wera kugutumira, ngo uze iwe yumve amagambo yawe.” 23Nuko arabinjiza arabacumbikira.
Petero ajya kwa Koruneliyo
Bukeye bw'aho Petero arahaguruka avanayo na bo, na bene Data bamwe b'i Yopa na bo bajyana na we. 24Bukeye bagera i Kayisariya, basanga Koruneliyo abategereje, yateranije bene wabo n'incuti z'amagara. 25Petero agiye kwinjira, Koruneliyo aramusanganira, yikubita imbere y'ibirenge bye, aramuramya. 26Ariko Petero aramuhagurutsa ati “Haguruka, nanjye ndi umuntu nkawe.” 27Bakivugana arinjira, asanga abantu benshi bahateraniye 28arababwira ati “Muzi yuko kizira ko Umuyuda yifatanya n'uw'ubundi bwoko cyangwa ko amugenderera, ariko jyeweho Imana yanyeretse ko ntagira umuntu nita ikizira cyangwa igihumanya. 29Ni cyo cyatumye ntanga kuza ntumiwe. None ndababaza icyo muntumiriye.”
30Koruneliyo ati “Dore uyu ni umunsi wa kane, uhereye ubwo nari ndi mu nzu yanjye nsenga magingo aya ari yo saa cyenda, nuko umuntu ahagarara imbere yanjye yambaye imyenda irabagirana, 31arambwira ati ‘Koruneliyo, gusenga kwawe kwarumviswe, n'ubuntu bwawe bwibutswe imbere y'Imana. 32Nuko tuma i Yopa, utumireyo Simoni wahimbwe Petero, acumbitse kwa Simoni w'umuhazi hafi y'inyanja.’ 33Uwo mwanya ndagutumira, nawe wakoze neza ubwo uje. Nuko none turi hano twese imbere y'Imana, dushaka kumva ibyo Umwami Imana yagutegetse kutubwira.”
34 # Guteg 10.17 Petero aterura amagambo ati “Ni ukuri menye yuko Imana itarobanura ku butoni, 35ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera. 36Ijambo ry'ubutumwa bwiza bw'amahoro Imana yatumye ku bana ba Isirayeli ivugishije Yesu, ari we Mwami wa bose, 37iryo jambo murarizi ryamamaye i Yudaya hose, rihereye i Galilaya hanyuma y'umubatizo Yohana yabwirizaga, 38ni irya Yesu w'i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n'imbaraga, akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we. 39Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo yakoreye mu gihugu cy'Abayuda byose n'i Yerusalemu: uwo bamwicishije kumubamba ku giti, 40ariko Imana imuzura ku munsi wa gatatu, imwerekana ku mugaragaro. 41Icyakora ntiyamweretse abantu bose, ahubwo yamweretse abagabo yatoranije bitari byaba, ni twebwe abasangiraga na we amaze kuzuka. 42Adutegeka kubwiriza abantu no guhamya ko ari we Imana yategetse kuba Umucamanza w'abazima n'uw'abapfuye. 43Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.”
44Petero akivuga ibyo, Umwuka Wera amanukira abumvise ayo magambo bose. 45Abizeye bo mu bakebwe bajyanye na Petero barumirwa bose, kuko n'abanyamahanga na bo bahawe Umwuka Wera akaba abasutsweho, 46kuko bumvise bavuga izindi ndimi bahimbaza Imana. Maze Petero arababaza ati 47“Aba ngaba bahawe Umwuka Wera nkatwe, ni nde ubasha kubima amazi ngo batabatizwa?” 48Ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu Kristo. Baherako baramwinginga ngo amareyo iminsi.

Currently Selected:

Ibyakozwe n'Intumwa 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy