YouVersion Logo
Search Icon

2 Samweli 2

2
Dawidi yimikwa n'Abayuda
1Hanyuma y'ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y'Abayuda?”
Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.”
Dawidi ati “Njye he?”
Aramusubiza ati “I Heburoni.” 2#1 Sam 25.42-43 Nuko Dawidi azamukana n'abagore be bombi, Ahinowamu w'i Yezerēli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli. 3Kandi n'abantu bari kumwe na Dawidi bose arabazamukana, umuntu wese n'abo mu rugo rwe, batura mu midugudu y'i Heburoni. 4#1 Sam 31.11-13 Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami w'umuryango w'Abayuda.
Bukeye babwira Dawidi bati “Ab'i Yabeshi y'i Galeyadi ni bo bahambye Sawuli.” 5Nuko Dawidi atuma intumwa ku b'i Yabeshi y'i Galeyadi arababwira ati “Muragahirwa n'Uwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba. 6Nuko rero Uwiteka abagirire imbabazi n'umurava, nanjye nzabītura iyo neza, kuko mwagize mutyo. 7Nuko none mugire amaboko mube intwari, kuko shobuja Sawuli yapfuye, kandi ab'umuryango w'Abayuda banyimikishije amavuta ngo mbe umwami wabo.”
Abagaragu ba Sawuli n'aba Dawidi barwana
8Bukeye Abuneri mwene Neri, umugaba w'ingabo za Sawuli, yari yarajyanye Ishibosheti mwene Sawuli, aramwambutsa amujyana i Mahanayimu. 9Amwimikirayo ngo abe umwami w'i Galeyadi n'uw'Abashuri, n'uw'i Yezerēli n'uw'Abefurayimu, n'uw'Ababenyamini n'uw'Abisirayeli bose. 10(Kandi Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine ubwo yimaga muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.)
Ariko umuryango wa Yuda wayobokaga Dawidi. 11Kandi igihe Dawidi yamaze i Heburoni ari umwami w'umuryango wa Yuda, ni imyaka irindwi n'amezi atandatu.
12Bukeye Abuneri mwene Neri n'abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli barimuka, bava i Mahanayimu bajya i Gibeyoni. 13Yowabu mwene Seruya na we n'abagaragu ba Dawidi barasohoka, bahurira na bo ku kidendezi cy'i Gibeyoni bicara hasi, bamwe hakurya y'icyo kidendezi, abandi hakuno yacyo. 14Abuneri abwira Yowabu ati “Ndakwinginze, abasore bahaguruke batwiyerekere.”
Yowabu ati “Nibahaguruke.”
15Nuko barahaguruka barababara, abo mu ruhande rw'Ababenyamini n'abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli baba cumi na babiri, kandi abo mu ruhande rwa Dawidi na bo baba cumi na babiri, baherako barasakirana. 16Umuntu wese asingira umutwe wa mugenzi we, batikagurana inkota mu mbavu, bacurangukira aho icyarimwe. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Helikatihasurimu, hari i Gibeyoni.
17Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, Abuneri n'Abisirayeli baraneshwa, bahunga abagaragu ba Dawidi. 18Kandi bene Seruya batatu bari bahari ni bo aba: Yowabu na Abishayi na Asaheli, kandi Asaheli uwo yari nyakayaga nk'isirabo yo mu gasozi. 19Nuko Asaheli akurikira Abuneri, agenda adakebakeba iburyo cyangwa ibumoso ngo ateshuke Abuneri. 20Abuneri akebutse inyuma aravuga ati “Asaheli we, mbega ni wowe?”
Na we aramusubiza ati “Ni jye.”
21Abuneri aramubwira ati “Gana iburyo aho cyangwa ibumoso, ufate umusore umwambure intwaro ze.” Ariko Asaheli yanga kumuvirira. 22Abuneri yongera kubwira Asaheli ati “Nyura hirya winkurikira. Mbese nagutsinda aha waba uzize iki? Uretse ibyo, nakubitana amaso nte na Yowabu mwene so?” 23Ariko yanga guteshuka. Ni cyo cyatumye Abuneri amutikura umuhunda w'icumu rye ku nda rigahinguka inyuma. Asaheli yikubita hasi agwa aho. Abantu bageze aho Asaheli yaguye barahagungirira.
24Ariko Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, bageze ku musozi wa Ama uteganye n'i Giya mu nzira ijya mu butayu bw'i Gibeyoni, izuba ribarengeraho. 25Nuko Ababenyamini bateranira kuri Abuneri baba umutwe umwe, bahagarara mu mpinga y'umusozi. 26Abuneri ahamagara Yowabu aravuga ati “Mbese inkota izahora ibaga iteka? Ntuzi ko amaherezo yabyo azaba umubabaro usharira? Ariko uzageza he kudategeka abantu ngo barekere aho gukurikirana bene wabo?”
27Yowabu aramusubiza ati “Ndahiye Imana ihoraho, iyaba utavuze iryo jambo abantu bajyaga gukesha ijoro, umuntu wese agikurikiranye#abantu . . . agikurikiranye: cyangwa, ni ukuri mu gitondo bajyaga kugenda, umuntu wese akarorera gukurikirana. mwene se.” 28Nuko Yowabu avuza ikondera abantu bose barahagarara, ntibakomeza gukurikirana Abisirayeli cyangwa kubarwanya ukundi.
29Nuko Abuneri n'ingabo ze bagenda ijoro ryose banyura muri Araba, bambuka Yorodani banyura i Bitironi yose, basohora i Mahanayimu.
30Yowabu na we aragaruka arorera gukurikira Abuneri, amaze guteranya abantu bose, mu bagaragu ba Dawidi haburamo abantu cumi n'icyenda, na Asaheli. 31Ariko abagaragu ba Dawidi bari banesheje Ababenyamini n'ingabo za Abuneri, kandi bishemo abantu magana atatu na mirongo itandatu. 32Nuko baterura Asaheli bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu n'ingabo ze baherako bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni.

Currently Selected:

2 Samweli 2: BYSB

Highlight

Copy

Compare

Share

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in