2 Abakorinto 11:14-15
2 Abakorinto 11:14-15 BYSB
Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w'umucyo. Nuko rero ubwo bimeze bityo, ntibyaba igitangaza kugira ngo abakozi be na bo bigire nk'abakozi bagabura ibyo gukiranuka: iherezo ryabo rizahwana n'imirimo yabo.





