YouVersion Logo
Search Icon

1 Timoteyo 2

2
Ibyo gusabira abantu bose
1Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira, 2ariko cyane cyane abami n'abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose. 3Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y'Imana Umukiza wacu, 4ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri. 5Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w'Imana n'abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo 6witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo, 7#2 Tim 1.11 ari cyo cyatumye nshyirirwaho kuba umubwiriza n'intumwa (ndavuga ukuri, simbeshya) n'umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera n'ukuri.
8Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka.
Inshingano y'abagore
9 # 1 Pet 3.3 Kandi n'abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y'igiciro cyinshi, 10ahubwo birimbishishe imirimo y'ingeso nziza nk'uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana. 11Umugore yigane ituza aganduke rwose, 12kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza 13#Itang 2.7,21-22 kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva. 14#Itang 3.1-6 Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro. 15Nyamara abagore bazakizwa mu ibyara#bazakizwa mu ibyara: cyangwa, bazakizwa no kubyara. nibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda.

Currently Selected:

1 Timoteyo 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy