YouVersion Logo
Search Icon

1 Samweli 2

2
Ibyishimo bya Hana
1 # Luka 1.46-55 Maze Hana arasenga ati
“Umutima wanjye wishimire Uwiteka,
Ihembe#Ihembe mu Ruheburayo rivuga intege z'umuntu. ryanjye rishyirwe hejuru n'Uwiteka.
Akanwa kanjye kāgukiye ku banzi banjye,
Kuko nejejwe n'agakiza kawe.
2“Nta wera nk'Uwiteka,
Kuko nta yindi mana itari wowe,
Kandi nta gitare kimeze nk'Imana yacu.
3Ntimukongere kuvuga iby'ubwibone bikabije bityo,
Ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga,
Kuko Uwiteka ari Imana izi byose,
Kandi ari yo imenya urugero rw'ibyo abantu bakora.
4Imiheto y'intwari iravunitse,
Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga.
5Abari abakungu baraca incuro,
Kandi abari abashonji baradamaraye.
Ndetse uwari ingumba yabyaye karindwi,
Kandi uwabyaye benshi aracebye.
6Uwiteka arica, agakiza,
Ashyira ikuzimu kandi agakurayo.
7Uwiteka arakenesha agakenura,
Acisha bugufi agashyira hejuru.
8“Akura abakene mu mukungugu,
Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu,
Kugira ngo bicarane n'ibikomangoma.
Baragwa intebe z'icyubahiro,
Kuko inkingi z'isi ari iz'Uwiteka,
Kandi ni zo yayishinzeho.
9“Azarinda ibirenge by'abakiranutsi be,
Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima,
Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.
10Abarwanya Uwiteka bazavunagurika,
Azabahindiraho ari mu ijuru.
Uwiteka azacira abo ku mpera y'isi imanza,
Kandi umwami we azamuha imbaraga,
Azashyira hejuru ihembe ry'uwo yasīze amavuta.”
11Nuko Elukana asubira mu rugo rwe i Rama, kandi uwo mwana akorera Uwiteka imbere y'umutambyi Eli.
Ibyaha bya bene Eli b'abatambyi
12Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka. 13Kandi abo batambyi uburyo bagenzaga ibitambo by'abantu bwari ubu: umuntu wese iyo yatambaga igitambo, umugaragu w'umutambyi yarazaga bagitetse inyama, afite icyuma cyarura inyama cy'ingobe eshatu, 14akagitikura mu isafuriya cyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa mu nkono. Ikintu cyose icyo cyuma cyajaburaga, ni cyo umutambyi yendaga. Uko ni ko bagenzaga Abisirayeli bose babaga bagiye i Shilo. 15Ndetse batarotsa ibinure, umugaragu w'umutambyi yarazaga akabwira umuntu watambaga ati “Mpa inyama zo kokereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi.”
16Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati “Nibamara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka”, na we yaramusubizaga ati “Oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.”
17Nuko rero icyaha cy'abo basore kirakomera cyane imbere y'Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy'Uwiteka.
Samweli akura
18Nuko Samweli akorera Uwiteka akiri muto, yambaye efodi y'igitare. 19Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira uko umwaka utashye, iyo yajyanaga n'umugabo we gutamba igitambo cy'umwaka. 20Kandi Eli asabira umugisha Elukana n'umugore we ati “Uwiteka akugwirize urubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.”
Nuko basubira iwabo.
21Maze Uwiteka agenderera Hana yongera gusama inda, abyara abana b'abahungu batatu n'abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akurira imbere y'Uwiteka.
Eli acyaha abahungu be
22Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi n'uko basambanaga n'abagore bakoraga ku muryango w'ihema ry'ibonaniro. 23Arababaza ati “Ni iki gituma mukora bene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi. 24Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuza ubwoko bw'Uwiteka. 25Umuntu nacumura ku wundi, Imana izamucire urubanza. Ariko se umuntu nacumura ku Uwiteka, ni nde uzamumwitwariraho?”
Ariko ntibumvira se kuko Uwiteka yashakaga kubica.
26 # Luka 2.52 Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu.
Umuhanuzi ahanurira Eli igihano kizamubaho
27Bukeye haza umuhanuzi w'Imana, asanga Eli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Mbese siniyeretse umuryango wa so, bakiri muri Egiputa mu buretwa bw'inzu ya Farawo? 28#Kuva 28.1-4; Lewi 7.35-36 Sinamutoranije mu miryango yose y'Abisirayeli nkamugira umutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahaye umuryango wa so, ibitambo byose by'Abisirayeli byokejwe mu muriro? 29None ni iki gituma mutera imigeri ibitambo n'amaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye, ukubaha abahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose by'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ngo muhonjoke?’ 30Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab'inzu yawe n'ab'inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa. 31Umva ye, iminsi izaza nzakuvutse amaboko wowe n'urugo rwa so, he kugira uwo muri mwe uzagera mu za bukuru. 32Kandi mu byiza Imana izaha Abisirayeli byose, wowe uzabonera umubabaro mu nzu yanjye. Nta n'umwe wo mu nzu yawe uzagera mu za bukuru iteka ryose. 33Kandi nihagira umuntu wawe uzasigara ntamukuye ku gicaniro cyanjye, azatuma usubiza amaso imutwe akubabaze umutima. Ab'urubyaro rw'inzu yawe bose bazajya bapfa bakenyutse. 34#1 Sam 4.11 Kandi ikizagera ku bahungu bawe, Hofuni na Finehasi kizakubere ikimenyetso: bombi bazapfira umunsi umwe. 35Nzaherako nihagurukirize umutambyi wiringirwa, uzakora nk'ibyo mu mutima wanjye n'ibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso y'uwo nimikishije amavuta iminsi yose. 36Nuko bizaba bitya: umuntu wese wo mu nzu yawe uzaba acitse ku icumi, azaza amupfukamira amusaba agafeza n'agatore k'umutsima amubwira ati ‘Ndakwinginze, umpe umurimo umwe w'ubutambyi kugira ngo mbone agatsima ko kurya.’ ”

Currently Selected:

1 Samweli 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy