1
Abanyaroma 6:23
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu.
Compare
Explore Abanyaroma 6:23
2
Abanyaroma 6:14
Koko rero icyaha ntikikibafiteho ububasha, kuko mutakigengwa n’amategeko, ahubwo mugengwa n’ineza.
Explore Abanyaroma 6:14
3
Abanyaroma 6:4
Koko rero ku bwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya.
Explore Abanyaroma 6:4
4
Abanyaroma 6:13
Kandi imibiri yanyu ntimukayegurire icyaha ngo ibe intwaro z’ukugira nabi, ahubwo nimugandukire Imana nk’abazima bavuye mu bapfu, imibiri yanyu muyegurire Imana ibe intwaro z’ubutungane.
Explore Abanyaroma 6:13
5
Abanyaroma 6:6
Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha.
Explore Abanyaroma 6:6
6
Abanyaroma 6:11
Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu.
Explore Abanyaroma 6:11
7
Abanyaroma 6:1-2
Twabivugaho iki rero? Twigumire mu cyaha se ngo ineza ikunde igwire? Ntibikabeho! Ko twebwe twapfuye ku cyaha, twakomeza dute kubaho muri cyo?
Explore Abanyaroma 6:1-2
8
Abanyaroma 6:16
Mbese ntimuzi ko uwo mwiyeguriye mukamubera abagaragu bamwumvira, muba mumubereye koko abagaragu bagomba kumwumvira, cyaba icyaha gishyira urupfu, kwaba ukumvira gutanga ubutungane?
Explore Abanyaroma 6:16
9
Abanyaroma 6:17-18
Imana ishimwe kuko mwahoze muri abagaragu b’icyaha none mukaba mwarayobotse mubikuye ku mutima inyigisho mwaragijwe. Mwarokowe ubucakara bw’icyaha, muhinduka abagaragu b’ubutungane.
Explore Abanyaroma 6:17-18
Home
Bible
Plans
Videos