1
Abanyaroma 14:17-18
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Kuko Ingoma y’Imana itagizwe n’ibiribwa n’ibinyobwa, ahubwo irangwa n’ubutungane, amahoro n’ihirwe muri Roho Mutagatifu. Ukorera Kristu atyo, anyura Imana kandi agashimwa n’abantu.
Compare
Explore Abanyaroma 14:17-18
2
Abanyaroma 14:8
Niba turiho, tubereyeho Nyagasani; niba kandi dupfuye, dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani.
Explore Abanyaroma 14:8
3
Abanyaroma 14:19
Nuko rero niduharanire ibishyigikira amahoro n’ibidufasha guterana inkunga.
Explore Abanyaroma 14:19
4
Abanyaroma 14:13
Ntitukongere rero gucirana imanza; ahubwo twitondere icyabera umuvandimwe intandaro yo kugwa cyangwa gucumura.
Explore Abanyaroma 14:13
5
Abanyaroma 14:11-12
Kuko byanditswe ngo «Ndahiye ubuzima bwanjye — uwo ari Nyagasani ubivuga — icyitwa ivi cyose kizampfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kizamamaze Imana.» Nuko rero, umuntu wese azisobanurira ibye imbere y’Imana.
Explore Abanyaroma 14:11-12
6
Abanyaroma 14:1
Mujye mwakira ugifite intege nke mu kwemera, mwoye kumugisha impaka mu byo ashidikanyaho.
Explore Abanyaroma 14:1
7
Abanyaroma 14:4
Uri nde mbese, wowe ucira urubanza umugaragu utari uwawe? Yahagarara cyangwa yagwa, ibyo bireba shebuja; nyamara azagumya ahagarare kuko Nyagasani afite ububasha bwo kumushyigikira.
Explore Abanyaroma 14:4
Home
Bible
Plans
Videos