1
Ibyahishuwe 19:7
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nitwishime, tunezerwe kandi dukuze Imana, kuko igihe cy’ubukwe bwa Ntama cyageze, n’umugeni we akaba yiteguye.
Compare
Explore Ibyahishuwe 19:7
2
Ibyahishuwe 19:16
Ku gishura cye no ku kibero cye handitse iri zina ngo «Umwami w’abami n’Umutegetsi w’abategetsi.»
Explore Ibyahishuwe 19:16
3
Ibyahishuwe 19:11
Nuko mbona ijuru rirakinguye, maze hasohoka ifarasi y’umweru, Uwari uyicayeho akitwa Umudahemuka n’Umunyakuri, agaca imanza kandi akarwana akurikije ubutabera.
Explore Ibyahishuwe 19:11
4
Ibyahishuwe 19:12-13
Amaso ye ameze nk’umuriro ugurumana, afite n’amakamba menshi ku mutwe; akagira n’izina ryanditse ritagira undi warimenya, uretse we wenyine. Yari yambaye igishura cyinitswe mu maraso, kandi akitwa Jambo w’Imana.
Explore Ibyahishuwe 19:12-13
5
Ibyahishuwe 19:15
Mu kanwa ke hasohokamo inkota ityaye, kugira ngo arimbure amahanga. Azayagenga n’inkoni y’icyuma, kandi ubwe azakandagira mu rwengero rwa divayi y’uburakari bw’Imana, Mushoborabyose.
Explore Ibyahishuwe 19:15
6
Ibyahishuwe 19:20
Nuko Igikoko gifatwa mpiri, hamwe n’umuhanurabinyoma wakoreraga imbere yacyo ibikorwa bitangaje, akayobya abari barahawe ikimenyetso cy’igikoko, kandi bagasenga ishusho yacyo. Bombi bajugunywa ari bazima mu nyenga y’umuriro ugurumana w’amahindure.
Explore Ibyahishuwe 19:20
Home
Bible
Plans
Videos