1
Imigani 22:6
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nutoza umwana muto inzira agomba gukurikira, naba n’umusaza ntazayiteshukaho.
Compare
Explore Imigani 22:6
2
Imigani 22:4
Uwicisha bugufi abisaruramo gutinya Uhoraho, ubukire, icyubahiro n’ubugingo.
Explore Imigani 22:4
3
Imigani 22:1
Kuvugwa neza biruta ubukungu bwinshi, kubahwa bikaruta feza na zahabu.
Explore Imigani 22:1
4
Imigani 22:24
Ntugacudike n’umunyamujinya, kandi ntukagendane n’umuntu warakaye
Explore Imigani 22:24
5
Imigani 22:9
Ufite ijisho rirebana impuhwe azahabwa umugisha, kuko agabanya ku mugati we, agaha umukene.
Explore Imigani 22:9
6
Imigani 22:3
Umunyabwenge abona icyago kije, akihisha, naho injiji zikiyahuramo, zikabiryora.
Explore Imigani 22:3
7
Imigani 22:7
Umukire ategeka abakene, kandi uguza ahinduka umugaragu w’umugurije.
Explore Imigani 22:7
8
Imigani 22:2
Umukire n’umukene bafite icyo bahuriyeho, bombi ni Uhoraho wabaremye.
Explore Imigani 22:2
9
Imigani 22:22-23
Ntuzambure umukene kuko ari umukene, ntuzahutarize ku rugi utishoboye, kuko Uhoraho azababuranira, akica ababakandamiza.
Explore Imigani 22:22-23