Nuko inkike zuzura ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwa Eluli; zari zubatswe mu minsi mirongo itanu n’ibiri. Aho abanzi bacu babimenyeye, amahanga yose aradutinya, maze barigaya ubwabo kandi bemera ko iyo mirimo twari tuyirangije tubikesha Uhoraho, Imana yacu.