Dukoresheje ubufindo, twagennye igihe cyo mu mwaka buri muntu, yaba umuherezabitambo, umulevi cyangwa se undi wo muri rubanda, azajya agemura inkwi mu Ngoro y’Imana yacu; igihe cyabo nikigera abantu bo muri buri nzu, bazajya bazizana, kugira ngo zitwikirwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko.