1
Matayo 13:23
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho: uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.»
Compare
Explore Matayo 13:23
2
Matayo 13:22
Naho imbuto ibibwe mu mahwa, yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa.
Explore Matayo 13:22
3
Matayo 13:19
Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira: Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we.
Explore Matayo 13:19
4
Matayo 13:20-21
Imbuto yabibwe mu rubuye, isobanura umuntu wumva ijambo, ako kanya akaryakirana ibyishimo, nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahora ahindagurika; iyo hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya.
Explore Matayo 13:20-21
5
Matayo 13:44
Ingoma y’ijuru imeze nk’ikintu cy’agaciro gakomeye gihishe mu murima; umuntu iyo akiguyeho, yongera kugihisha, akagenda yishimye, agatanga ibyo atunze byose, akagura uwo murima.
Explore Matayo 13:44
6
Matayo 13:8
Izindi zigwa mu gitaka cyiza, nuko zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu.
Explore Matayo 13:8
7
Matayo 13:30
Nimureke bikure byombi kugeza mu isarura; igihe cy’isarura nzabwira abasaruzi, nti ’Nimubanze mutoranye urumamfu muruhambiremo imiba, muyijugunye mu muriro; naho ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’»
Explore Matayo 13:30
Home
Bible
Plans
Videos