Umwana yubaha se, umugaragu akubaha shebuja. None se, niba ndi so, icyubahiro mumpa ni ikihe? Niba se ndi shobuja, igitinyiro kinkwiye kiri hehe? Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubibabwira, mwebwe baherezabitambo, musuzugura izina ryanjye. Murabaza muti «Izina ryawe twarisuzuguye dute?»