1
Luka 8:15
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Abameze nk’imbuto zaguye mu butaka bwiza, ni abumva ijambo, bakaryakirana umutima ukeye kandi mwiza, maze bakera imbuto nziza babikesha ubudacogora bwabo.
Compare
Explore Luka 8:15
2
Luka 8:14
Abameze nk’imbuto zaguye mu mahwa, ni abumva ijambo, ariko imihihibikano n’ubukungu n’amaraha y’isi bikabapfukirana, bikababuza kwera imbuto.
Explore Luka 8:14
3
Luka 8:13
Abameze nk’imbuto zaguye mu mabuye, ni abumva iryo jambo bakaryakirana ibyishimo, nyamara ntiribacengeremo ngo ribashingemo imizi. Ni abemera by’akanya gato; ibishuko byaza, bagahita bacika intege.
Explore Luka 8:13
4
Luka 8:25
Arababwira ati «Ukwemera kwanyu kuri he?» Bagira ubwoba, baratangara, bakabazanya bati «Uyu ni muntu ki, ugeza aho gutegeka imiyaga n’imivumba bikamwumvira!»
Explore Luka 8:25
5
Luka 8:12
Abameze nk’imbuto zaguye iruhande rw’inzira ni abumva iryo jambo, hanyuma Sekibi akaza, akarikura mu mutima wabo, agira ngo batemera, bagakira.
Explore Luka 8:12
6
Luka 8:17
Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye.
Explore Luka 8:17
7
Luka 8:47-48
Umugore abonye ko yamenyekanye, aza ahinda umushyitsi, maze apfukama imbere ya Yezu, avugira mu ruhame icyatumye amukoraho, n’uko yahereyeko akira ako kanya. We rero aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije, genda amahoro.»
Explore Luka 8:47-48
8
Luka 8:24
Baramwegera baramukangura, bavuga bati «Mwigisha, Mwigisha, turashize!» Nuko arakanguka, akangara umuyaga n’umuvumba w’amazi. Birahosha haza ituze.
Explore Luka 8:24
Home
Bible
Plans
Videos