1
Abalevi 26:12
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nzababera Imana, namwe mumbere umuryango.
Compare
Explore Abalevi 26:12
2
Abalevi 26:4
Nimugenza mutyo, imvura izajya igwira igihe, ubutaka bwanyu burumbuke, kandi n’ibiti byo mu mirima yanyu byere imbuto.
Explore Abalevi 26:4
3
Abalevi 26:3
Muzite ku mabwiriza yanjye, kandi mukurikize amategeko yanjye.
Explore Abalevi 26:3
4
Abalevi 26:6
Igihugu cyanyu nzagisenderezamo amahoro, nkirukanemo inyamaswa zigira nabi, bityo mujye musinzira nta nkomyi.
Explore Abalevi 26:6
5
Abalevi 26:9
Nzabagarukira, mbatere gusagamba maze murumbuke. Nzakomeza Isezerano twagiranye.
Explore Abalevi 26:9
6
Abalevi 26:13
Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu gihugu cy’Abanyamisiri kugira ngo mureke kubabera abacakara. Ni jye wabakuye ku ngoyi yari yarabahese umugongo, mbaha kugendana ishema.
Explore Abalevi 26:13
7
Abalevi 26:11
Sinzigera mbarakarira, nzahora ngendana namwe, ndetse nzashyira n’Ingoro yanjye hagati yanyu.
Explore Abalevi 26:11
8
Abalevi 26:1
Muzirinde kwihangira ibigirwamana. Ntimuzasenge ibishushanyo cyangwa inkingi z’amabuye. Mu gihugu cyanyu ntimuzahazane amabuye abaje maze ngo muyunamire. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
Explore Abalevi 26:1
9
Abalevi 26:10
Muzajya mutungwa n’imyaka yaguguye, ndetse mugire n’ubwo muyisohora mu nzu kugira ngo mushobore kubika imishyashya.
Explore Abalevi 26:10
10
Abalevi 26:8
Batanu muri mwe bazajya bamenesha ababisha ijana, naho ijana bo bameneshe ibihumbi cumi, maze muzabamarishe inkota zanyu.
Explore Abalevi 26:8
11
Abalevi 26:5
Mu gihugu cyanyu, muzajya musarura mutararangiza no guhura ibyeze mu mwaka ushize. Nanone kandi ibiba rizajya risanga mugisarura. Muzajya murya amafunguro yanyu muhage, kandi muture mu gihugu cyanyu umudendezo.
Explore Abalevi 26:5
12
Abalevi 26:7
Inkota ntizongera kwica mu gihugu cyanyu, ahubwo ababisha banyu muzajya mubirukana mubatsembeshe inkota zanyu.
Explore Abalevi 26:7
13
Abalevi 26:2
Muzubahirize isabato zanjye, kandi mwubahe Ingoro yanjye. Ndi Uhoraho.
Explore Abalevi 26:2
Home
Bible
Plans
Videos