1
Yozuwe 1:9
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Sinabikubwiye se nti ’Komera kandi ube intwari’? Wihinda umushyitsi wigira ubwoba kuko Uhoraho, Imana yawe, azaba ari kumwe nawe aho uzajya hose.»
Compare
Explore Yozuwe 1:9
2
Yozuwe 1:8
Iki gitabo cy’amategeko ntikikave ku munwa wawe, uzajye ukizirikana amanywa n’ijoro, kugira ngo wihatire gukurikiza ibyanditswemo byose, kuko ari bwo inzira zawe zizagutunganira, bityo ukazahirwa.
Explore Yozuwe 1:8
3
Yozuwe 1:7
Ni koko, komera kandi ube intwari cyane; haranira gukurikiza amategeko yose umugaragu wanjye Musa yaguhaye. Ntuzayace iruhande, haba iburyo cyangwa se ibumoso, kugira ngo uzahirwe aho uzajya hose.
Explore Yozuwe 1:7
4
Yozuwe 1:5
Mu buzima bwawe bwose, nta n’umwe uzakugandira. Nk’uko nabanye na Musa, nawe ni ko tuzabana; ntuzambura, sinzagutererana.
Explore Yozuwe 1:5
5
Yozuwe 1:6
Komera kandi ube intwari, kuko ari wowe uzashyikiriza rubanda iki gihugu nasezeranije abasekuruza babo kubahaho umurage.
Explore Yozuwe 1:6
6
Yozuwe 1:3
Aho muzakandagiza ibirenge byanyu hose, narahabeguriye nk’uko nabibwiye Musa
Explore Yozuwe 1:3
7
Yozuwe 1:2
«Umugaragu wanjye Musa yarapfuye, none rero haguruka wambuke Yorudani iyi, wowe n’iyi mbaga yose, mujye mu gihugu mbahaye, mwebwe Abayisraheli.
Explore Yozuwe 1:2
8
Yozuwe 1:1
Musa, umugaragu w’Uhoraho amaze gupfa, Uhoraho abwira umufasha wa Musa, ari we Yozuwe mwene Nuni, ati
Explore Yozuwe 1:1
9
Yozuwe 1:4
kuva ku butayu kugera kuri Libani, kuva ku Ruzi runini rwa Efurati, kugera ku Nyanja nini iburengerazuba, icyo gihugu cyose cy’Abaheti kizaba icyanyu.
Explore Yozuwe 1:4
10
Yozuwe 1:18
Uzagusuzugura wese kandi ntiyumvire amagambo yawe yose mu byo uzaba wategetse, azicwa. Rwose komera kandi ube intwari!»
Explore Yozuwe 1:18
11
Yozuwe 1:11
«Munyure mu ngando maze mutegeke imbaga, muti ’Nimutegure impamba, kuko mu minsi itatu muzambuka Yorudani iyi, kugira ngo mwinjire mu gihugu, Uhoraho, Imana yanyu, abahaye ngo kibe icyanyu.’»
Explore Yozuwe 1:11
Home
Bible
Plans
Videos