Iyo urota mu nzozi nijoro,
igihe abantu baba bahwekereye,
basinziriye ku mariri yabo,
ni ho Nyir’ububasha yihishurira abantu,
akababonekera bagashya ubwoba,
ubwo ari ukugira ngo abuze muntu ibikorwa bye bibi,
amuvanemo ubwirasi,
arinde roho ye kurohama,
n’ubuzima bwe bwoye kugwa mu mwobo w’ikuzimu.