Imana Nyirimbaraga irimbura abanyagitugu,
iyo ibahagurukiye ntibaba bakirusimbutse.
Haba ubwo Imana ibareka bakiyumvamo amahoro,
icyakora igahoza ijisho ku migenzereze yabo.
Bagubwa neza akanya gato, nyuma bakarimbuka,
bacishwa bugufi bakamera nk'abandi bose,
bararabirana bakamera nk’ihundo batemye.