None dore birabaye, Uhoraho akoze uko yari yarabivuze abihanangiriza. Impamvu iki cyago kibagwiririye, ni uko mwacumuriye Uhoraho, ntimwumve ijwi rye. Ubu rero, ngaho ngiye kuguhamburaho iminyururu ikuboshye ibiganza; niba ushaka kumperekeza i Babiloni, uze nzakwitaho, niba kandi bitagushimishije kujyana nanjye, wirorerere. Reba iki gihugu kiri imbere yawe, ushobora kujya aho ubona hatakubangamiye.»