1
Yeremiya 29:11
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Jyewe nzi imigambi nabagiriye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ni imigambi y’amahoro itari iy’amakuba: nzabaha kugera ku bihe bizaza no kwizera.
Compare
Explore Yeremiya 29:11
2
Yeremiya 29:13
Nimunshakashaka muzambona. Nimunshakashake mubikuye ku mutima
Explore Yeremiya 29:13
3
Yeremiya 29:12
Nimunyiyambaza kandi mukaza kunsenga, nanjye nzabumva.
Explore Yeremiya 29:12
4
Yeremiya 29:14
nzabareka mumbone — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzabahumuriza, mbakoranye mbakuye mu mahanga n’ahantu hose nabatatanyirije — uwo ni Uhoraho ubivuze — mbagarure aho nabakuye nkabajyana bunyago.
Explore Yeremiya 29:14
5
Yeremiya 29:10
Kuko Uhoraho avuze atya: Imyaka mirongo irindwi nishira muri i Babiloni, nzabitaho maze nuzuze amasezerano yanjye yo kubagarura aha hantu.
Explore Yeremiya 29:10