Uhoraho avuze atya:
Aravumwe umuntu wiringira abandi bantu,
kuko imbaraga zimurimo ziba ari iz’umubiri,
umutima we ukirengagiza Uhoraho!
Ameze nk’agati mu mayaga,
katazigera gakura ngo kagare,
kuko kibera ahantu hashyuhiranye mu butayu,
mu butaka bw’urusekabuye budashobora guturwa.