1
Abacamanza 16:20
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Dalila aramubwira ati «Urapfuye Samusoni we, Abafilisiti baragufashe.» Samusoni akanguka yibwira ati «Birangendekera nk’uko bisanzwe, maze mbakire», ariko ntiyari azi ko Uhoraho yamwitaruye.
Compare
Explore Abacamanza 16:20
2
Abacamanza 16:28
Samusoni yambaza Uhoraho, agira ati «Ndakwinginze, Nyagasani Mana, ngo unyibuke maze ungaruremo imbaraga aka kanya, Mana yanjye, kugira ngo nibura rimwe rizima, nihorere Abafilisiti kubera amaso yanjye.»
Explore Abacamanza 16:28
3
Abacamanza 16:17
Nuko amuhishurira amabanga ye yose, agira ati «Nta rwembe rwigeze ku mutwe wanjye, kuko neguriwe Imana kuva nkiri mu nda ya mama. Iyo njya kogoshwa, imbaraga zanjye zajyaga kumvamo, maze ngacogora nkamera nk’abandi bantu.»
Explore Abacamanza 16:17
4
Abacamanza 16:16
Buri munsi Dalila agakomeza kumuhata, amusubirira mu magambo amwe, bigeze aho Samusoni arananirwa byo gupfa, ntiyaba agishoboye kwihangana.
Explore Abacamanza 16:16
5
Abacamanza 16:30
Samusoni atera hejuru, ati «Mpfane n’Abafilisiti!» Hanyuma izo nkingi azihirikisha imbaraga ze zose, ingoro iridukira ku batware b’Abafilisiti n’abari bayirimo bose. Abapfuye bahitanywe n’urupfu rwa Samusoni, baruta kure abo yari yarishe mu buzima bwe.
Explore Abacamanza 16:30
Home
Bible
Plans
Videos