1
Izayi 65:24
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Ndetse, na mbere y’uko bampamagara, nzabasubiza; ni baba bakivuga, mbe nabumvise hakiri kare.
Compare
Explore Izayi 65:24
2
Izayi 65:17
Dore ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya; bityo, ibya kera byoye kuzibukwa ukundi, kugeza ubwo bitagitekerezwa.
Explore Izayi 65:17
3
Izayi 65:23
Ntibazongera kuvunikira ubusa, ntibazabyarira gupfusha, kuko bazaba urubyaro Uhoraho yahaye umugisha, ari bo, ari n’abazabakomokaho.
Explore Izayi 65:23
4
Izayi 65:22
ntibazongera kubaka ngo itahwe n’undi, ngo nibahinga, biribwe n’utabihinze, kuko umuryango wanjye uzaramba nk’igiti, intore zanjye zizanezwa n’ibyavuye mu maboko yazo.
Explore Izayi 65:22
5
Izayi 65:20
Ntihazongera gupfa uruhinja rw’iminsi mike, cyangwa se umusaza utagejeje ku gihe cye; kuko uzapfa ari muto, azaba amaze nibura imyaka ijana, utazagera ku myaka ijana azaba yaravumwe.
Explore Izayi 65:20
6
Izayi 65:25
Ikirura n’umwana w’intama bizarisha hamwe, intare izarishe ubwatsi nk’ikimasa, naho inzoka itungwe n’umukungugu. Nta we uzaba akigira nabi cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu. Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Explore Izayi 65:25
7
Izayi 65:19
Koko nzanezerwa kubera Yeruzalemu, nsagwe n’ibyishimo kubera umuryango wanjye. Ntihazongera kumvikana amarira n’imiborogo.
Explore Izayi 65:19