1
Izayi 60:1
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho.
Compare
Explore Izayi 60:1
2
Izayi 60:3
Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho.
Explore Izayi 60:3
3
Izayi 60:2
Nyamara dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ribundikiye amahanga; ariko wowe, Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho.
Explore Izayi 60:2
4
Izayi 60:22
Umuryango muto uzabarwamo abantu igihumbi, uw’inkeho ube ihanga ry’imbaga itabarika. Ni jye Uhoraho uzabyitaho, igihe cyabyo nikigera.
Explore Izayi 60:22
5
Izayi 60:19
Ntuzongera kumurikirwa n’izuba ku manywa, ukwezi ntikuzakumurikira ukundi nijoro: Uhoraho ni we uzakubera urumuri ruhoraho, Imana yawe ikubere ikuzo.
Explore Izayi 60:19
6
Izayi 60:20
Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, n’ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uhoraho azakubera urumuri ruhoraho, iminsi y’amaganya yawe ikibagirana.
Explore Izayi 60:20
7
Izayi 60:5
Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe.
Explore Izayi 60:5
8
Izayi 60:4
Kebuka impande zose, maze witegereze: dore bose barakoranye, baje bakugana, abahungu bawe baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe.
Explore Izayi 60:4
9
Izayi 60:21
Mu muryango wawe bose bazaba intungane, bazatunge igihugu iteka ryose. Abo naremye bazaba nk’umucwira w’ibihingwa byanjye, wagenewe kumenyekanyisha ikuzo ryanjye.
Explore Izayi 60:21
10
Izayi 60:18
Nta we uzongera kumva havugwa iterabwoba mu gihugu cyawe, ubwangizi n’amatongo ntibizarangwa mu mipaka yawe; ahubwo inkike zawe uzazita «Agakiza», amarembo yawe yitwe «Ibisingizo».
Explore Izayi 60:18
11
Izayi 60:11
Amarembo yawe azahora yuguruye, haba ku manywa cyangwa nijoro ntazugarirwa na rimwe, kugira ngo binjire iwawe, abakuzaniye ubukungu bw’amahanga, n’abami babo, umwe inyuma y’undi.
Explore Izayi 60:11
12
Izayi 60:6
Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu bose b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho.
Explore Izayi 60:6
13
Izayi 60:10
Abanyamahanga bazubaka bundi bushya inkike zawe, abami bazakuyoboke, kuko mu burakari bwanjye naguhannye, ariko mu bugwaneza bwanjye nkakugirira impuhwe.
Explore Izayi 60:10
14
Izayi 60:15
Ubwo wari waratereranywe, wanzwe kandi nta muntu n’umwe ukugeraho, nzakugira ishema rizahoraho, n’ibyishimo by’ibihe bizaza, uko bizasimburana.
Explore Izayi 60:15
15
Izayi 60:16
Uzonka amashereka y’amahanga, wijute ubukire bw’abami, bityo umenyereho ko Umukiza wawe ari jye, Uhoraho, nkaba Indatsimburwa ya Yakobo igucungura.
Explore Izayi 60:16