1
Izayi 53:5
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nyamara we yahinguranyijwe kubera ibyaha byacu, ajanjagurirwa ibicumuro byacu: igihano cye cyadukomoreye amahoro, ibikomere bye tubikesha umukiro.
Compare
Explore Izayi 53:5
2
Izayi 53:6
Twese twarabuyeraga nk’intama zazimiye, tugenda intatane, buri wese atomereye inzira ye, maze Uhoraho amugerekaho ububi bwacu bwose.
Explore Izayi 53:6
3
Izayi 53:4
Nyamara kandi, ni imibabaro yacu yari yikoreye, ni ibyago byacu byari bimuremereye; ariko twe, tukamubonamo uwahawe igihano, nk’uwibasiwe n’Imana ikamucisha bugufi.
Explore Izayi 53:4
4
Izayi 53:3
Yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu, umunyamibabaro n’umumenyerane w’ibyago; mbese nk’uwo bagera imbere, bakipfuka mu maso, kuko yari asuzuguritse, twese nta we umwitaho.
Explore Izayi 53:3
5
Izayi 53:7
Yarashinyaguriwe, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura umunwa, boshye umwana w’intama bajyanye mu ibagiro, cyangwa intama yicecekera imbere y’abayogosha ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa.
Explore Izayi 53:7
6
Izayi 53:10
Uhoraho yashatse kumujanjaguza imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze atyo umugambi w’Uhoraho.
Explore Izayi 53:10
7
Izayi 53:2
Yakuriye imbere y’Uhoraho nk’umumero ushibutse, ameze nk’umuzi wanamye mu gitaka cyumiranye: nta buranga, nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe nta n’igihagararo cyamutera igikundiro.
Explore Izayi 53:2
8
Izayi 53:12
Ni cyo gituma nzamugenera umugabane mu bihangange, akazagabana umunyago n’abanyamaboko; kuko ubwe yigabije urupfu, akabarirwa mu banyabyaha. Ubwe yikoreye ibicumuro by’imbaga, nuko atakambira abagiranabi.
Explore Izayi 53:12
9
Izayi 53:11
Nyuma y’iyo mibabaro yose, azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo.
Explore Izayi 53:11
10
Izayi 53:8
Yafashwe ku gahato, bamucira urw’akarengane, kandi nta n’umwe wigeze amwitaho. Ni koko, yakuwe mu isi y’abazima, ahanirwa ubugome bw’umuryango we.
Explore Izayi 53:8
11
Izayi 53:9
Yahambwe hamwe n’abagiranabi, imva ye ishyirwa hamwe n’iy’abakungu, n’ubwo we nta bugome yigeze agira, akaba nta n’ikinyoma cyigeze mu munwa we.
Explore Izayi 53:9