1
Izayi 45:3
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Nzaguha ubutunzi buri mu bubiko, nguhe ubukungu buhishe ahatagaragara, bityo uzamenye ko ndi Uhoraho, Imana ya Israheli, uguhamagara mu izina ryawe.
Compare
Explore Izayi 45:3
2
Izayi 45:2
Jyewe ubwanjye nzakugenda imbere, ahari udusindu nzaharinganiza, inzugi z’umuringa nzimenagure, ibihindizo by’ibyuma mbicagagure.
Explore Izayi 45:2
3
Izayi 45:5-6
Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho, uretse jye, nta yindi mana ibaho. Nagukenyeje umukandara, kandi utanzi, kugira ngo iburasirazuba kimwe n’iburengerazuba, bamenye ko uretse jye ibindi ari ubusa; ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho.
Explore Izayi 45:5-6
4
Izayi 45:7
Mbeshaho urumuri, nkarema umwijima, ntanga amahirwe, ngateza n’amakuba: ni jye Uhoraho ukora ibyo byose.
Explore Izayi 45:7
5
Izayi 45:22
Ngaho nimungarukire, maze mubone gukizwa, mwebwe mwese abatuye mu mpera z’isi, kuko ari jye Mana, akaba nta yindi ibaho.
Explore Izayi 45:22
6
Izayi 45:1
Uhoraho abwiye atya Sirusi, uwo yisigiye amavuta y’ubutore : Ngushyigikirishije ukuboko kwanjye kw’iburyo, kugira ngo amahanga nyacishe bugufi imbere yawe, kandi ngo ngukingurire inzugi, maze imiryango ikinguke imbere yawe.
Explore Izayi 45:1
7
Izayi 45:23
Jyewe ubwanjye, narabirahiriye, n’ibiturutse mu kanwa kanjye ni ukuri, ijambo ryanjye ntirivuguruzwa: icyitwa ivi cyose kizamfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kinyirahire kiti
Explore Izayi 45:23
8
Izayi 45:4
Koko rero, Yakobo, umugaragu wanjye, na Israheli nihitiyemo, yatumye nguhamagara mu izina ryawe; nkwita izina, n’ubwo wowe utanzi.
Explore Izayi 45:4