1
Izayi 43:19
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
dore ngiye gukora ikintu gishya, ndetse cyatangiye no kugaragara; ntimukiruzi se ? Ni ukuri rwose, ndahanga inzira rwagati mu butayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga.
Compare
Explore Izayi 43:19
2
Izayi 43:2
Nuramuka unyuze mu mazi, nzaba ndi kumwe nawe, ukanyura mu nzuzi, ntuzarohama. Nunyura rwagati mu muriro, nta bwo uzashya, n’indimi zawo nta cyo zizagutwara
Explore Izayi 43:2
3
Izayi 43:18
Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera
Explore Izayi 43:18
4
Izayi 43:1
Ariko noneho — uwo ni Uhoraho ubivuze — uwakuremye wowe Yakobo, uwaguhanze Israheli agize ati «Witinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe.
Explore Izayi 43:1
5
Izayi 43:4
bitewe n’agaciro gakomeye ufite mu maso yanjye; uri uwo kubahwa, kandi nanjye nkaba ngukunda. Natanze rero abantu ho incungu yawe, n’amahanga ho ingurane yawe.
Explore Izayi 43:4
6
Izayi 43:3
kuko jye, Uhoraho, ndi Imana yawe, nkaba Nyir’ubutagatifu wa Israheli, Umukiza wawe. Natanze Misiri ho incungu yawe, Kushi na Seba ho ingurane yawe
Explore Izayi 43:3
7
Izayi 43:5
Witinya kuko ndi kumwe nawe, nzagarura urubyaro rwawe kuva iyo izuba rirasira, nzakwegeranye kugeza iyo rirengera.
Explore Izayi 43:5
8
Izayi 43:25
Nyamara jye ni ko meze; ku bw’izina ryanjye, nkubabariye ibyaha byawe, sinzibuka amakosa yawe.
Explore Izayi 43:25
9
Izayi 43:10
Abahamya banjye ni mwebwe, uwo ni Uhoraho ubivuze, umugaragu wanjye, ni mwebwe natoranyije, kugira ngo mubashe kumva, munyemere, kandi mumenye uko meze: mbere yanjye nta yindi mana yigeze kubaho, kandi nta n’izabaho nyuma yanjye.
Explore Izayi 43:10
10
Izayi 43:11
Ndi Uhoraho, jye ubwanjye, nta wundi Mukiza, utari jyewe.
Explore Izayi 43:11
11
Izayi 43:13
Kuva kera kose, ni ko meze: nta wabasha kunyambura icyo nafashe, kandi icyo nakoze, ni nde wagihungabanya?
Explore Izayi 43:13
12
Izayi 43:20-21
Inyamaswa z’inkazi zizampe ikuzo, kimwe n’imbwebwe na za mbuni, kuko navubuye amazi rwagati mu butayu, n’inzuzi zigatemba ahantu h’amayaga, kugira ngo nuhire umuryango wanjye nihitiyemo, umuryango nihangiye, kandi uzahora uvuga ibisingizo byanjye.
Explore Izayi 43:20-21
13
Izayi 43:6-7
Nzabwira abo mu majyaruguru nti ’Bampe’, n’abo mu majyepfo nti ’Wibanyima!’ Ngarurira abahungu banjye bari mu gihugu cya kure, n’abakobwa banjye bari ku mpera z’isi, abo bose bitiriwe izina ryanjye, nabaremeye kumpa ikuzo, nkaba narababumbye, ndabahanga.»
Explore Izayi 43:6-7
14
Izayi 43:16-17
Avuze atya Uhoraho, we washatse inzira mu nyanja rwagati, agatanga akayira mu mazi magari, we wahagaritse amagare n’amafarasi, ingabo n’abantu b’intwari bose hamwe, bikagwa ubutazegura umutwe, bigahwekera nk’agatara, hanyuma bikazima.
Explore Izayi 43:16-17
15
Izayi 43:15
Ndi Uhoraho, Nyir’ubutagatifu wanyu, uwaremye Israheli, nkaba n’umwami wanyu.
Explore Izayi 43:15