— Ni umuntu ukurikiza ubutabera, akavuga ukuri,
ni umuntu wanga amahugu,
akigizayo abamushukisha amaturo,
akica amatwi ngo atumva amagambo y’ubwicanyi,
agahumbya amaso kugira ngo atareba ikibi.
Uwo ni we uzatura mu bushorishori,
ibitare bikomeye bikazamubera ubwihisho,
akazahabwa umugati, ntazabure n’amazi yo kunywa.