Nzavana mu kanwa ke amazina ya za Behali,
amazina yazo ntazavugwa ukundi.
Uwo munsi nyine, nzamuha kugirana isezerano
n’inyamaswa zo mu gasozi,
inyoni zo mu kirere n’ibyikurura ku butaka;
nzavunagura imiheto n’inkota by’intambara,
ubutazongera kuboneka mu gihugu;
bityo abaturage bazibereho mu mudendezo.