Ikuzo ry'Imana ya Israheli riva ku mukerubimu ryari ririho rigana ku muryango w'Ingoro, rihamagara wa muntu wambaye umwenda w'ihariri akagira no ku mukandara igikoresho cyo kwandikisha; maze Uhoraho aramubwira ati «Nyura mu mugi, rwagati muri Yeruzalemu maze ushyire ikimenyetso ku gahanga k'abantu bariho baganya, bakaba barizwa n'ayo mahano yose ariho ayikorerwamo.»